AMAKURU ABIKWA MU BURYO BWA SISTEMU Y’IKORANABUHANGA IGENEWE KUGARURA YA MAKURU BWITE Y’UMUNTU KU BIREBANA N’IBIMURANGA BYIHARIYE (AMAZINA, ADERESI IMELI, NUMERO ZA TELEPHONE, AHO ABARIZWA) KUGIRA NGO NIBIBA NGOMBWA TUZAGUHAMAGARE.
Byongeye kandi, RISA ikoresha sisitemu yo gusesengura amakuru Google analytics kugira ngo tubashe gufasha abasura urubuga rw' Intara y'uburengerazuba kubona amakuru yose bifuza ku rubuga. Hakoreshwa sisitemu zikurikira zo gusesengura no gucukumbura amakuru bwite kugira ngo bidufashe kunoza ibidatunganye.
- Umubare w’abakoresha urubuga: umubare w’abasuye urubuga, aho basuye n’igihe runaka bamaze ku rubuga.
- Abasura urubuga bwa mbere n’abarusura incuro nyinshi: Kureba abasuye urubuga bwa mbere n’abarusura incuro zirenze imwe.
- Imibare irebana n’igihe gusura byamaze: Igihe usura urubuga yamazeho, ibyo yasuuye, n’ahandi hose yaba yafunguye ashakisha amakuru ku rubuga
- Kumenya ibirebana n’aho abasura baherereye: igihugu uko gusura urubuga byabereyemo ndetse n’ururimi uwasuye urubuga yakoresheje kuri murandasi.
- Ibijyanye na Browser n’igikoresho cy’ikoranabuhanga yakoresheje: Browser yakoresheje, operating system screen resolution and flash colours of device used
NI GUTE TURINDA TUKANABUNGABUNGA AMAKURU AKWEREKEYE
Amakuru bwite yose yegeranyijwe atunganyirizwa muri systeme za RISA imbere n’umukozi ubishinzwe , akabikwa kuri servers za RISA. Amategeko arebana n’umutekano w’ayo makuru yose arakurikizwa kandi AKURIKIJE IBIVUGWA MU ITEGEKO RYAVUZWE HEJURU.
GUSURA IZINDI MBUGA ZA MURANDASI
Urubuga rwacu rufite links zikuganisha ku zindi mbuga z’ibigo dukorana. Izi mbuga ntabwo tubasha gukurikirana ibiziberaho bityo zikaba zitarebwa niyi politike yo kubungabunga amakuru bwite. Igihe ugeze ku zindi mbuga, wita ku mabwiriza yabo arebana no kubungabunga umutekano w’amakuru bwite.
AHO WABARIZA
Ugize ikibazo ku birebana na politiki yo kubungabunga amakuru bwite cyangwa se ku ikoreshwa ry’amakuru yawe yihariye, wabaza umugenzuzi w’amakuru kuri aderesi ikurikira:
Email: info@risa.gov.rw
MURAKOZE GUSURA URUBUGA RW’ INTARA Y'IBURASIRAZUBA NO GUSOMA IBIREBANA NA POLITIKI YO KUBUNGABUNGA AMAKURU BWITE.
Law Nº 058/2021 of 13/10/2021 relating to the protection of personal data and privacy Duhereye ku biteganywa n’Itegeko N° 058/2021 ryo ku wa 13/10/2021 Itegeko ryerekeye kurinda amakuru bwite n’imibereho bwite by’umuntu ndetse n’andi mategeko mpuzamahanga arebana no kurinda amakuru bwite n’imibereho bwite by’umuntu nka DPP Law, iyi politiki yo kubungabunga amakuru bwite isobanura uburyo RISA izajya ikoresha amakuru yanyu bwite mu gihe musuye urubuga rw'intara y'iburasirazuba ayo mushobora gusabwa ayo makuru.
Ibijyanye n’imikoreshereze y’amakuru bwite ni inshingano ya RISA nk’umugenzuzi w’amakuru bwite
NI KUBERA IKI AMAKURU BWITE AKUSANYWA AKANATUNGANYWA?
Amakuru bwite dutunganya akusanywa aturutse ahantu hatandukanye hakurikira:
- Abasaba digital certificate;
- Gusaba ibisobanuro ku kintu runaka cyangwa gusaba amakuru;
- Kugaragaza uko ubona ibintu runaka;
- Gusinyana Kontaro/amasezerano y’imikoranire (MoU) cyangwa izindi nyandiko zose zirebana n’amategeko nk’abashinzwe kugenzura amakuru nkuko biteganywa n’itegeko ;
- Mu kugirana ibiganiro n’ubwo byaba binyujijwe ku mbuga nkoranyambaga zacu.
NI AYAHE MAKURU BWITE TWEGERANYA TUKAYATUNGANYA KANDI BIKORWA BITE?
Muri rusange, RISA ntabwo ikusanya amakuru bwite y’umuntu mu gihe asuye urubuga rw' intara keretse iyo ahisemo gutanga ayo makuru.
Gutanga amakuru bwite yawe unyuze ku rubuga rw' intara y'iburasirazuba ni ubushake. Iyo ubikoze uba uduhaye uburenganzira bwo gukoresha ayo makuru ku mpamvu zagaragajwe hejuru.
AMAKURU AKURIKIRA (AKUBIYEMO N’AMAKURU BWITE) AKUSANYWA BINYUZE MU NYANDIKO MUSABWA KUZUZA KU RUBUGA:
- Amazina yombi
- Aderesi imeli;
- Numero za Telefone;
- Aho uherereye (Igihugu, Akarere, Marange,…);
- Amakuru arebana n’ibikorwa bisaba itunganywa ry’amakuru bwite (ibisobanuro, impamvu, abo bigenewe, aho abikwa, uburyo arindwa, ingaruka zabaho, uburenganzira burebana no kuyatunganya);
- Amakuru arebana n’ikigo (amazina, numero ya telephone, urubuga, imeli, incorporation certificate).